Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

IJAMBO RY’IKAZE

Murakaza neza mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI)

Mu izina ry’ubuyobozi n’abakozi ba Rwanda Management Institute (RMI), mbashimiye kandi mbahaye ikaze ku rubuga rwemewe rwa RMI. 

RMI ni ikigo gifite inshingano ku rwego rw’Igihugu zo gutanga amahugurwa agamije kubaka ubushobozi, gukora ubushakashatsi, gutanga ubujyanama n’inama z’ubunyamwuga ku bigo n’abakozi hagamijwe kubategura guhangana n’ibikenewe muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Dushingiye ku njyana ya RMI igira iti “Towards Self-driven Management Innovations” twiyemeje guteza imbere udushya mu micungire n’imiyoborere, binyuze mu gutanga serivisi zinoze kandi zijyanye n’ibikenewe n’inzego zitandukanye, zirimo iza Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta.

Muri urwo rwego, tugira gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi ku byiciro byose by’abakozi n’abayobozi.

Turabashishikariza rero gusura uru rubuga kugira ngo mubone amakuru ajyanye na gahunda z’amahugurwa n’ubushakashatsi dutanga, ingengabihe z’amahugurwa, ndetse n’andi makuru yerekeye ibikorwa bya RMI.

Kubera ko duha agaciro uruhare rw’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa bacu, turabashishikariza kutugezaho ibitekerezo, inama n’ibyifuzo byanyu byadufasha kurushaho kunoza serivisi dutanga. Mushobora kutwandikira binyuze ku mbuga zacu z’itumanaho cyangwa kuri imeri y’Ikigo ariyo info@rmi.rw

Turabashimira ubufatanye mukomeje kutugaragariza mu rugendo rwo guteza imbere imiyoborere myiza, imicungire inoze n’itangwa rya serivisi zinoze mu Rwanda.

Mugire amahoro

 

Dr. Charline Mulindahabi

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Management Institute