Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amateka Ya RMI

Amateka y'Ikigo k’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI)

Ikigo k’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) ni ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubushobozi bw’abakozi mu nzego zitandukanye binyuze mu mahugurwa n’iterambere ry’ubumenyi. Cyashizweho n’Itegeko Nº 52/2013 ryo ku wa 28/06/2013, kandi gifite ubuzimagatozi ndetse n’ubwisanzure mu micungire y’imari n’imiyoborere. 

Amavu n’amavuko yacyo atangira mu mwaka wa 1963, ubwo Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ububiligi yashyiragaho ikigo cyitwaga Centre Rwandais de Formation des Cadres (CRFC), cyari kigamije guhugura no kongerera ubushobozi abakozi ba Leta.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverinoma yongeye gutangiza iki kigo, maze mu 2001 kiravugururwa gihinduka Rwanda Institute of Administration and Management (RIAM), gishyirwaho n’Itegeko Nº 25/01 ryo ku wa 19/04/2001, ryaje kuvugururwa n’Itegeko Nº 04/2007 ryo ku wa 22/01/2007.

 Nyuma y’aho, Rwanda Institute of Administration and Management (RIAM)  yaje guhindurwa Rwanda Management Institute (RMI) hashingiwe ku Itegeko Nº 52/2013 ryo ku wa 28/06/2013, rigena inshingano, imiterere, imikorere n’imiyoborere by’iki kigo. Iryo tegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta Nº 30 yo ku wa 29/07/2013.

Ikigo k’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) gifite icyicaro gikuru giherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Gifite kandi ishami riherereye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’ibigo bine (4) byifashishwa mu kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga (e-learning centers) biherereye mu Karere ka Nyanza, mu Karere ka Karongi, ku ishami rya Muhima no ku Kicaro Gikuru cya Muhanga.

Uyu munsi, Ikigo k’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo ni kimwe mu bigo bya Leta bifite uruhare rukomeye mu kubaka ubushobozi bw’abakozi no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi n’uruhare rw’abikorera. Ibi bigerwaho binyuze mu guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, hagamijwe gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ry’igihugu zirimo Gahunda y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere n'Impinduka (NST) ndetse no kugera ku ntego z’icyerekezo cy’iterambere cy’u Rwanda cya 2050.