Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Dr. MULINDAHABI Charline

Umuyobozi Mukuru

Dr. Charline Mulindahabi ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gucunga Imiyoborere n'Abakozi (RMI) guhera muri Nyakanga 2020. Ayobora gahunda z'iki kigo zigamije kongerera ubushobozi abakozi mu buryo buhuye n'intego z'igihugu z'imiyoborere n'iterambere.

Mbere yo guhabwa izi nshingano, yamaze imyaka irenga makumyabiri ari umwarimu n'umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda, aho yanabaye Umuyobozi w'Ishami rya Politiki n'Imibanire Mpuzamahanga. Umwuga we wo kwigisha muri kaminuza yawutangiye mu 1999 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), aho yibanze ku kwigisha amasomo ahuye n'imicungire y’ibya rubanda, politiki rusange ndetse n’ubuyobozi n’imiyoborere. 

Dr. Mulindahabi afite Impamyabumenyi ya Master's mu Micungire y’ibya Rubanda (Public Administration) yakuye muri Kaminuza ya Western Cape (Afurika y'Epfo) n'Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) mu Bushakashatsi ku Mahoro n'Iterambere (Peace and Development Research) yakuye muri Kaminuza ya Gothenburg (Suwede). Ubushakashatsi bwe bukaba bwibanda cyane cyane ku miyoborere, politiki rusange, n'uburyo bwo gukemura amakimbirane.

Mr. NSHIMYUMUREMYI Vincent De Paul

Principle Senior Training Coordinator

Vincent de Paul Nshimyumuremyi ni inzobere mw’icungamutungo no guteza imbere ubushobozi bw’abakozi n’ibigo binyuze mumahugurwa, akaba ari umuyobozi mpuzabikorwa ushinzwe amahugurwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe kongerera abakozi ubushobozi (RMI), aho ahuza kandi akayobora gahunda z’amahugurwa zigamije guteza imbere ubumenyi, ubushobozi n’ubunyamwuga by’abakozi mubigo bya Leta n’iby’abikorera.

Mbere yo kuza muri RMI, Bwana Nshimyumuremyi yamaze imyaka isaga icumi ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri rikuru ry’ ubukungu n’ubucuruzi, aho yanabaye umukuru w’Ishami ryigisha iby’imari n’umukuru w’ishami ryigisha iby’amabanki. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (MBA) mu icungamutungo yakuye muri Maastricht School of Management, ndetse n’indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (MSc) mu micungire y’amasoko ya Leta igamije iterambere rirambye yakuye muri Kaminuza ya Turin mu Butaliyani. Ni impuguke mu karere mubijyanye no gusuzuma no kongerera ubusobozi abakozi n’ibigo.