Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Icyerekezo, Intego, indangagaciro

Icyerekezo

“Kuba ikigo cy’indashyikirwa ku rwego rw’akarere mu kubaka ubushobozi no guteza imbere ubumenyi ngiro mu bijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’umutungo.”

Inshingano

“Gutanga amahugurwa, ubujyanama bw’umwuga, gukora ubushakashatsi no gutanga inama ku nzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta mu bijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’umutungo, hagamijwe guteza imbere Igihugu.”

Indangagaciro Shingiro

Nk'uko bimeze ku bigo byose by'amahugurwa n'ubushakashatsi bifite intego yo kugera ku rwego mpuzamahanga mu mahugurwa n'ubushakashatsi no guhaza ibikenewe muri serivisi z'iki gihe, RMI yashyizeho inkingi z'ingenzi zitsindira intsinzi n'amahame ayiyobora, bikubiye mu ndangagaciro shingiro esheshatu:

  1. Ubunyangamugayo, ukuri no kwigirira icyizere;
  2. Gukorera hamwe no gusangira inshingano;
  3. Uburyo bw'amahugurwa bushingiye ku bikorwa ngiro no ku mikoranire, bujyanye n'amahame mpuzamahanga;
  4. Umurava mu kazi, guhanga udushya no gukemura ibibazo;
  5. Gutanga serivisi zishingiye ku kunyurwa kw'abakiliya;
  6. Ubunyamwuga, imyitwarire myiza n'ikinyabupfura.